15.10.07 - TPIR/RWANDA - U RWANDA RWITEGUYE GUSOZERA AKAZI KA TPIR

Arusha, 15 Ukwakira 2007(FH)-Mu gihe Urukiko rw’Arusha rushigaje amezi 15 ngo rurangize manda yarwo, U Rwanda rwemeza ko rwiteguye gusozera akazi ruzaba rusize inyuma.

1 min 48Approximate reading time

Ibyo u Rwanda rubitangaza mu manama yose avugirwamo icyo kibazo, yaba abera mu muryango w’abibumbye cyangwa ahandi , cyangwa ayo rukorana n’abayobozi b’urukiko ubwarwo.

Mu kazi kazaba gasigaye gukorwa, u Rwanda rubariramo gucira imanza abafunze bazaba bataratangira kuburana, gushakisha abari ku rutonde rw’abaregwa bazaba bataratabwa muri yombi, kwakira abazaba batarangiza ibihano byo gufungwa bakatiwe no kubika inyandiko n’ibindi bikoresho bya ngombwa urukiko rwashyizeho amakuru afitanye isano n’imanza.

Urukiko rw’Arusha kugeza ubu rufite urutonde rw’abantu 14 rugishakisha. U Rwanda rwifuza ko uwafatwa ahagana mu kwezi kwa nyuma kwa manda y’urukiko cyangwa se manda ubwayo yararangiye, yashyikirizwa ubutabera bwarwo akaba aribwo bumucira urubanza.

U Rwanda rwifuza cyokora ko mu rwego rwo gukomeza gushakisha abazaba batarafatwa, hazagumishwaho ikipe y’abakozi bakeya b’urukiko bazashingwa uwo murimo.

Ku bafunze bazaba bataraburanishwa bo, ikifuzo cy’u Rwanda ni uko nta n’umwe wagira igihugu cy’amahanga yoherezwamo, kuko ngo ibimenyetso byose biri mu Rwanda ndetse n’umubare munini w’abatangabuhamya akaba ariho uri.

 Iyo ngingo u Rwanda rusanga ikwiye kwitabwaho kuko ku bwarwo urukiko ruramutse rutabigenje rutyo, rwaba rwirengajije imwe mu nshingano rufite ariyo gutanga umuganda warwo mu kugarura ubwiyunge hagati y’Abanyarwanda.

U Rwanda ruvuga ko nta kibuze kugirango ruhabwe imanza z’abakurikiranywe n’urukiko rw’Arusha, kuko inzego z’ubutabera zarwo zarangije kwitegura, kandi n’ibisabwa mu rwego rw’amategeko bikaba byarakozwe.

Muri Nyakanga uyu mwaka U Rwanda rwakuyeho igihano cy’urupfu mu mategeko yarwo ahana, bityo rukaba rwizera ko ntacyatuma rudahabwa imanza ziturutse Arusha.

 Umuryango w’abibumbye ariwo washinze urukiko rw’Arusha, ntushobora kwohereza uregwa mu gihugu ashobora gukatirwa igihano kwicwa aramutse ahamwe n’icyaha.

Ikindi u Rwanda rusaba cyerekeranye n’irangira rya manda y’urukiko rw’Arusha ni uguhabwa abakatiwe bazaba batararangiza ibihano bagenewe.

 U Rwanda rusobanura rufite aho bazafungirwa hujuje ibya ngombwa bisabwa n’Umuryngo w’abibumbye, ariho muri gereza y’ahitwa i Mpanga, ndetse n’abakozi b’urukiko rw’Arusha ngo bakaba barahasuye kenshi, kandi ngo bagasanga hatunganye.

Naho ku bijyanye n’inyandiko n’andi makuru yose yerekeranye n’imanza, u Rwanda ruvuga ko ari amateka yarwo atagombye kugira ahandi ajyanwa. Izo nyandiko n’ayo makuru yose ngo yaza yuzuza asanzwe aboneka mu gihugu, ni ukuvuga nk’aturuka mu nkiko gacaca cyangwa aboneka mu nzibutso z’itsembabwoko.

Ayo makuru yose ngo abitswe hamwe ngo yakifashishwa mu manza ziburanishirizwa mu gihugu cyangwa hanze yacyo. Muri iki gihe hashyizweho komisiyo y’mpuguke iziga uko icyo kibazo kizakemurwa.

AT
© Agence Hirondelle