22.09.08 - TPIR/ABASILIKARE - URUBANZA RWA BAGOSORA RUSHOBORA GUSOMWA UYU MWAKA

Arusha, 22 Nzeri 2008 (FH) - Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda(TPIR) rurizera gusoma imanza nyinshi mbere y'uko uyu mwaka urangira, cyane cyane ururegwamo colonel Théoneste Bagosora wahoze ari umuyobozi w'ibiro bya minisiitiri w'ingabo, ukekwaho kuba ku isonga rya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

1 min 35Approximate reading time

Mu ijambo yagejeje ku bakozi ba TPIR kuwa gatanu ushize, Prezida w'urukiko Dennis Byron yavuze ko urubanza rwitiriwe abasilikare itsinda rya mbere, ruregwamo colonel Bagosora ruri mu manza eshanu bizera gusoma mu mwaka w'2008.

Bagosora aregwa hamwe n'abandi basilikare batatu bo mu ngabo z'u Rwanda zo ha mbere, mu rubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi muri Mata 2002. Kuva muri Kamena 2006, ubwo impande zombi zatangaga imyanzuro yazo ya nyuma, urugereko rurwiherereyeho.

Abo basilikare uko ari bane, bakurikirwanyweho ibyaha bya jenoside , ibyaha byibasiye inyoko muntu n'ibyo mu ntambara , bahakana ibyo baregwa.

Muri izo manza eshanu zitegerejwe gusomwa mbere y'uko umwaka urangira, prezida Byron yavuze urwa Simeon Nshamihigo, wahoze akora mu bucamanza mu Rwanda, ruteganywa gusomwa kuwa gatatu utaha.

Abandi bashobora gucirwa imanza mbere y'ibiruhuko by'impera z'umwaka ni colonel Tharcisse Renzaho, wahoze ari prefe wa prefegitura y'umujyi wa Kigali, umuririmbyi Simoni Bikindi, na Padiri Emmanuel Rukundo.

Muri izo manza zose ubushinjacyaha bwasabye igihano gisumba ibindi cyo gufungwa burundu, mu gihe abaregwa bo basabye guhanagurwaho ibyaha .

Prezida w'urukiko ariko ntacyo yavuze ku itariki y'isomwa ry'urundi rubanza narwo rwarangiye kuburanishwa, ari rwo rwa Protazi Zigiranyirazo, muramu wa Nyakwigendera Yuvenali Habyarimana wahoze ari prezida w'u Rwanda.

Na none nk'uko Byron abivuga, urukiko rurateganya kurangiza mbere y'ukwa 12, icyiciro cy'itangwa ry'ibimenyetso mu manza zose zatangiye kuburanishwa mu mwaka w'2003 cyangwa mbere y'aho, usibye urwa Karemera, ruzakomeza kuburanishwa mu mwaka utaha.

Urwo rubanza, rwakunze guhura n'ibibazo, ruregwamo abantu batatu bahoze ari abayobozi ba MRND, ishyaka ryari ku butegetsi.

Mu ijambo rye na none, umucamanza Byron yavuze ko umwaka w'2009 uzaba umwaka ukomeye mu mateka y'urukiko, kuko ariwo wagombye gusiga imanza zose zarangiye kuburanishwa mu rw'iremezo," keretse habonetse ibindi bintu bishyashya bitunguranye, nk'itabwa muri yombi ry'abandi bantu, ryatuma gahunda zihinduka".Inama y'umuryango w'abibumbye ishinzwe umutekano, ubwo yongereraga abacamanza igihe cy'umwaka w'2009, yabasabye kwita gusa ku manza zihari.

Usibye urwa Karemera, izindi manza esheshatu zirimo kuburanishwa cyangwa ziteganya gutangira mbere y'ukuboza, zizakomeza umwaka utaha, harimo urwa Leonidas Nshogoza uregwa kubangamira ubutabera.

Mu mwaka w'2009, nanone urukiko rurateganya gutangiza izindi manza eshatu, zirimo urwa Agustini Ngirabatware, ukiri mu Budage aho yafatiwe.

Mu gihe urw'ubujurire rwakwemeza ibyo kwanga ko imanza zimwe zimurirwa mu Rwanda nk'uko byasabwe, urubanza rwa Lt Ildephonse Hategekimana, iz'abacuruzi Yusuf Munyakazi na Gaspard Kanyarukiga, kimwe n'urwa Jean Baptiste Gatete wahoze ari burgmestri, zakwiyongeraho.

PU/ER

© Agence Hirondelle