24.09 08 - TPIR/BUTARE - ABARUNDI NGO BAGIZE URUHARE MURI JENOSIDE MU RWANDA

Arusha, 24 Nzeri 2008 (FH) - Umubiligi wihaye Imana, Constant Julius Goetschalckx, bita Frère Stan, kuwa gatatu yemeje imbere y'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda(TPIR) ko impunzi z'abahutu b'Abarundi zagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi b'Abanyarwanda mu 1994.

1 min 6Approximate reading time

"Bamwe mu mpunzi( abahutu b'abarundi) bo mu kigo cya Saga muri komini Muganza, muri prefegitura ya Butare, bagize uruhare mu bikorwa by'ubwicanyi. Nabigejeje ku bategetsi muri icyo gihe." Uko niko Frère Stan wakoraga mu nkambi z'impunzi mu Rwanda kuva muri 1980 yabibwiye urukiko.

Aho FPR itsindiye igafata ubutegetsi, muri Nyakanga 1994, Frère Stan yahungiye mu cyahoze ari Zaire, mbere yo kwerekeza mu gihugu cye.

Uwo mufurere w'umubiligi, yaje kurengera Elie Ndayambaje wahoze ari burgmestri wa Komini Muganza, uregwa hamwe n'abandi bantu batanu.

Ajya gusoza ubuhamya bwe, uyoboye umurwi w'ubushinjacyaha muri urwo rubanza, umutanzaniyakazi Holo Makwaia yamugejejeho icyegeranyo kirimo ibyo yabajijwe muri 1995 byerekeranye na jenoside, abazwa n'umucamanza w'umubiligi Damien Vandermeersch. Furere Stan yamaganye ingingo eshatu muri ubwo buhamya yahaye Vandermeersch, kandi nyamara iyo nyandiko yarashyizweho umukono nawe.

Yasobanuye ko Vandermeersch atandukuye neza ibyo yamubwiye.

Nk'uko bisanzwe mu rukiko, amuhata ibibazo, uwo mutanzaniyakazi yashakaga kumunyomoza agaragariza abacamanza ko uwo mutangabuhamya adakwiye kugirirwa icyizere.

Nyuma y'ubuhamyua bwa Frère Stan, urubanza rwasubitswe kugeza tariki ya 20 z'Ukwakira, aribwo Elie Ndayambaje azatangira gutanga ubuhamya bwe yiregura, nk'uko n'abandi benshi baregwa mu rukiko babigenje.

Ndayambaje aregwa mu rubanza rumwe n'abandi bantu batanu mu rubanza rwitiriwe Butare. Bose uko ari batandatu,, barimo Paulina Nyiramasuhuko wahoze ari ministri w'umuryango no guteza imbere umunyarwandakazi bahakana ibyaha baregwa bya jenoside n'ibindi byibasiye inyoko muntu.

Urubanza rwabo, urwa mbere rumaze igihe ruburanishwa kandi rugenda buhoro, rwatangiye muri Kamena 2001.

Urugereko ruruburanisha ruyobowe n'umucamanza w'umutanzaniya William Hussein Sekule, wunganirwa na Arlette Ramaroson wo muri Madagascar n'umugandekazi Solomy Balongi Bossa.

PU/ER

© Agence Hirondelle