25.09.08 - TPIR/KENYA - UBUSHINJACYAHA BWA TPIR NGO KABUGA ARACYARI MURI KENYA

Arusha, 25 Nzeri 2008 (FH) - Umunyemari uregwa kuba umuterankunga ruharwa wa jenoside ya 1994 mu Rwanda, umucuruzi w'umukire cyane Felisiyani Kabuga aracyari ku butaka bwa Kenya, nk'uko bymezwa n'ubushinjacyaba bw'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyriweho u Rwanda (TPIR).

Tariki ya 4 Kamena uyu mwaka, umushinjacyaha mukuru wa TPIR, Hassan Bubacar Jallow, yibukije imbere y'inama y'umuryango w'abibumbye ishinzwe umutekano, "inshingano Kenya ishyirwaho n'amategeko yo kugaragaza ubufatanye mu buryo bwihutirwa mu itabwa muri yombi ry'uwo muntu wahahungiye. "

Mu kiganiro n'abanyamakuru kuwa kane, umuvugizi w'ibiro by'umushinjacyaha, Bwana Timothy Gallimore ati: "Ntacyahindutse. Ku bw'ibiro by'umushinjacyaha, ahantu hanyuma Kabuga yabonetse ni muri Republika ya Kenya".

Uwo mugabo wabarirwaga mu bakungu cyane b'u Rwanda mu ntangiriro ya za 90, aregwa ibyaha bya jeonside.

Kabuga yabanje guhungira mu Busuwisi mbere yo kujya muri Kongo, aho yavuye yerekeza muri Kenya. Biravugwa ko yakingiwe ikibaba na Daniel Arap Moi wahoze ayobora Kenya (1978-2002).

Usibye kuba yari umuyoboke w'ishyaka ryari ku butegesi rya MRND, Kabuga yari na bamwana wa prezida w'u Rwanda Yuvenali Habyarimana.

PU/ER

© Agence Hirondelle

Republish
Justice Info is now on WhatsApp
Discover our first WhatsApp Channel and receive real-time notification of every publication posted on our website, with a summary and extracts or quotes. Every evening, you'll have access to our review of the day's AFP dispatches. At the end of each week, a summary of our publications.