31.10.07 - TPIR / GAHUNDA - IMANZA ICYENDA MU GUSHYINGO

Arusha, 31Ukwakira 2007 (FH) -Imanza icyenda nizo ziri kuri gahunda y’Urukiko rw’Arusha mu  kwezi kw’Ugushyingo.

2 min 11Approximate reading time

Esheshatu ni izo mu rwego rw’iremezo, eshatu zisigaye n’izo mu rwego rw’ubujurire.

Izo mu rwego rw’iremezo ni urwitiriwe intara yahoze yitwa Butare, ruregwamo abantu batandatu, urwitiriwe abaminisitiri ruregwamo abantu bane, urwitiriwe abanyapolitiki rwahurijwemo abantu batatu, urwa Simoni Bikindi wari umuririmbyi w’ikirangirire, urwa Protazi Zigiranyirazo, wigeze kuba Perefe wa Kibuye na Ruhengeri  n’urwa Yuvenali Rugambarara, wari burugumesitiri wa Bicumbi.

Imanza zo mu bujuririre zo ni urwitiriwe itangazamakuru ruregwamo abantu batatu, urwa Colonel Aloys Simba n’urwa lieutenant-colonel Tharcisse Muvunyi.

Urubanza rwitiriwe Butare nirwo rumaze igihe kirekire kurusha izindi urukiko rw’Arusha ruburanisha muri iki gihe, kuko hashize imyaka itandatu rutangiye.

Ubu abaregwa nibo batanga ibimenyetso bibashinjura. Muri iki gihe bageze k’uwa gatanu muribo, bivuga ko umwe ariwe ugitereje kwiregura.

Urwo rubanza ruregwamo Paulina Nyiramasuhuko, wari minisitiri w’Umuryango no guteza imbere Abanyarwandakazi, umuhungu we Arsène Shalom Ntahobali wari umunyeshuri muri kaminuza, Alphonse Ntezilyayo na Sylvain Nsabimana basimburanye ku mwanya wa Perefe wa Butare muri 1994, Yozefu Kanyabashi wari burugumesitri w’iyahoze ari  komini y’umugi ya Ngoma na Elie Ndayambaje wayoboye komini yitwaga Muganza.

 Ndayambaje niwe uzahamagaza abatangabuhamya bo kumushinjura nyuma y’abandi.

Urubanza rwitiriwe abaministiri rwo hashize imyaka ine rutangiye. Narwo rugeze ku ntera yo guhamagaza abatangabuhamya bashinjura. Naho umuntu umwe niwe ugitegereje kwiregura.

Abakurikiranywe muri uru rubanza ni Casimir Bizimungu, wari minisitiri w’ubuzima muri 1994, Yustini Mugenzi wari ushinzwe ubucuruzi, Jérôme Clément Bicamumpaka wari minisitri w’ububanyi n’amahanga na Prosper Mugiraneza wari ushinzwe abakozi ba Leta. Mugiraneza niwe ugitegereje guhabwa umwanya wo kwiregura.

Urubanza rwitiriwe abanyapolitiki narwo ruri gahunda y’uku kwezi, rwo rumaze imyaka ibiri ruburanishwa. Ho umushinjacyaha niwe ugitanga ibimenyetso, abaregwa bazagenerwa umwanya wabo umwaka utaha.

Uru rubanza rurimo abantu batatu bahoze ari abayobozi bakuru b’ishyaka MRND ryari ryarashinzwe na Perezida Yuvenali Habyarimana. Abo ni Matayo Ngirumpatse wari urikuriye muri 1994, na Edouard Karemera na Yozefu Nzirorera bari bafatanyije mu buyobozi.

Umuririmbyi Simoni Bikindi we aburanishwa kuva mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize. Urubanza rwe cyokora ruri hafi gusozwa.

Protazi Zigiranyirazo we amaze imyaka ibiri aburana. Muri uku kwezi abacamanza bamuburanisha bazajya mu Rwanda, bajyanywe no kureba ahantu ashinjwa kuba yarakorekoreye ibyaha akurikiranyweho.

Urundi rubanza ruri gahunda y’ukwezi kw’Ugushyingo ni urwa Yuvenali Rugambarara wayoboraga komini yahoze yitwa Bicumbi muri 1994. Rugambarara yemeye ko yagize uruhare mu rupfu rw’abantu baguye muri iyo komini muri 1994, abisabira imbabazi. Urukiko ruzamusomera tariki ya 16.

Mu manza zo mu rugereko rw’ubujurire, urufite uburemere kurusha izindi ni urwitiriwe itangazamakuru,ruregwamo abantu batatu. Abo ni Professeur Ferdinnd Nahimana na Yohani Bosiko Bayagwiza bari mu batangije Radiyo RTLM na Hassan Ngeze wari umuyobozi akaba n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Kangura.

 Urukiko rw’ubujurire ruzasoma urubanza rwabo tariki ya 28 y’uku kwezi. Hashize imyaka ine bakatiwe n’urugereko rw’iremezo,  barajurira. Nahimana na Hassan Ngeze bakatiwe gufungwa burundu, Barayagwiza akatirwa imyaka 35.

Tariki ya 27 ho, urukiko rw’ubujurire ruzasoma urubanza rwa colonel Aloys Simba wakatiwe imyaka 25 y’igifungo hashize imyaka ibiri. Ruzanumva n’ubujurire bwa lieutenant-colonel Tharcise Muvunyi wategekaga ishuri ry’aba sous officiers, ESO, ryari mu mugi wa Butare, umaze umwaka akatiwe igifungo cy’imyaka 12.

AT
© Agence Hirondelle