24.09.08 - TPIR/NSHAMIHIGO - UWAHOZE ARI UMUSHINJACYAHA MU RWANDA YAKATIWE GUFUNGWA BURUNDU

Arusha, 24 Nzeri 2008 (FH) - Siméon Nshamihigo, wahoze ari umushinjacyaha mu Rwanda, kuwa gagatu tariki ya 24 Nzeri yakatiwe gufungwa burundu n'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda(TPIR), rumaze kumuhamya ibyaha byo kugira uruhare muri jenoside ya 1994.

1 minApproximate reading time

Nshamihigo, ufite imyaka 48, mu gihe cya jenoside ya 94, yari yungirije prokireri i Cyangugu, mu majy'epfo y'uburengerazuba bw'u Rwanda.

Umucamanza Dennis Byron asoza isomwa ry'urubanza ati " Urugereko rukatiye Simeon Nshamihigo gufungwa burundu". Byron na bagenzi be babiri bari kumwe mu rugereko, mu ijwi rimwe, bahamije Nshamihigo ibyaha byose yaregwaga: jenoside, itsembatsemba, ubuhotozi n'ibindi bikorwa byandagaza ikiremwamuntu. Banzuye ko muri 1994, yakanguriye, agafasha, agashishikariza abahutu gutsemba abatutsi mu turere tunyuranye twa prefegitura ya Cyangugu.

Mu mpamvu ndemerezacyaha,urugereko rwavuze umwanya w'icyizere Nshamihigo yari afite, umurava yagaragaje mu gukora ibyo byaha, ubwinshi bw'abapfuye kubera we, "ubugome no gusuzugura ikiremwamuntu".
Nshamihigo yaryumyeho, igihe cyose yasomerwaga, ngo ntiyigeze agaragaza ko hari icyo bimutwaye.

Umwunganira, Me Denis Turcotte,, yabwiye ibiro ntaramakuru Hirondelle nyuma y'isomwa ry'urubanza ko agiye kujurira.

Nshamihigho yafatiwe ku cyicaro cya TPIR Arusha muri Tanzaniya mu w'2001, icyo gihe yari umupererezi w'umurwi wunganiraga Lt Samuel Imanishimwe, we wakatiwe gufungwa imyaka 12. Icyo gihe yakoreraga ku izina ry'irihimbano na pasiporo y'inyekongo, yitwa Sammy Bahati Weza.

Yatawe muri yombi amaze gutahurwa n'umutangabuhamya wari mu rukiko, mu gihe Leta y'u Rwanda yahoraga irega urukiko mpuzamahanga, gukoresha abantu baba baragize uruhare muri jenoside, cyane cyane mu mirwi yunganira abaregwa.

Undi wahoze ari umupererezi w'umurwi w'abunganira abaregwa,Joseph Nzabirinda, nawe waje gutabwa muri yombi n'urukiko, yakatiwe gufungwa imyaka irindwi mu w'2007, amaze kwemera ibyaha. Ubu ategereje gufungurwa mu mpera z'uyu mwaka, arangije igihano cye.

PU/ER

© Agence Hirondelle