13.07.11 - TPIR/NGIRABATWARE - "UMUSIRIKARE USANZWE" YATANZE UBUHAMYA BUSHINJURA NGIRABATWARE

Arusha, 13 Nyakanga 2011(FH) - Umugabo wahoze ari umusirikare mu ngabo z'u Rwanda za kera wavuze ko yari "umusirikare usanzwe wo mu rwego rwo hasi" ku wa gatatu, mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) yatanze ubuhamya bushinjura uwahoze ari minisitiri w'imigambi ya Leta, Agusitini Ngirabatware ukurikiranywe kubera uruhare yaba yaragize muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

1 min 32Temps de lecture approximatif

Nk'uko bivugwa mu buhamya bushinja, uwo musirikare yaba hagati muri Gicurasi 1994, yarafashije minisitiri gupakurura amakamyo atatu yari yuzuye" imihoro yakoreshejwe muri jenoside" ikaba yari igenewe interahamwe za segiteri Rushubi, muri komini ya Nyamyumba (muri perefegitura ya Gisenyi) uregwa akomokamo.

Uwahoze ari umusirikare wahawe izina ry'irihimbano rya DWAN-4, mu buhamya bwe yahakanye agira ati: " ni ikinyoma. Ibyo ntibyigeze biba. Urwego rwo hasi nari ndimo ntirwampeshaga uburenganzira bwo kuba nanavugana n'umuntu ukomeye nka Ngirabatware. Nari umusirikare usanzwe".

Umutangabuhamya yanemeje ko yari ku rugamba kure cyane ya komini Nyamyumba, mu gihe cyose cyo kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994.

Uwo mutangabuhamya watangaga ubuhamya bwe mu rurimi rw'ikinyarwanda yakomeje agira ati: "muri icyo gihe, nari ku rugamba. Iyo hagira uvuga ko napakuruye intwaro ku rugamba, ibyo byari kugira ishingiro. Ariko kuvuga ko napakuruye intwaro ahandi, ibyo ni ikinyoma".

Abatangabuhamya b'ubushinjacyaha banavuze ko DWAN-4 yaba hagati ya Mata na Nyakanga mu 1994, yari muri komini Nyamyumba, mu nama rusange, muri iyo nama Ngirabatware akaba yaba yarahamagariye abari bayirimo guhiga umuntu uwo ari we wese wo mu bwoko bw'abatutsi.

"Umusirikare usanzwe" yahakanye agira ati: " sinigeze mbona Ngirabatware muri icyo gihe. Inshuro ya nyuma namubonye ni muri Mutarama 1993, mu mihango y'ishyingurwa rya se".

Ngirabatware akurikiranyweho ibyaha bya jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu, akaba aregwa ahanini kuba yarahamagariye ubwicanyi bwakorewe abatutsi muri komini ye avukamo, abinjujije mu magambo abiba urwango.

Umutangabuhamya yatangiye guhatwa ibibazo ku gicamunsi, ariko mu muhezo.

Urubanza rwatangiye ku itariki ya 22 Nzeli 2009, umushinjacyaha akaba yararangije gutanga ibimenyetso bye ku itariki ya 31 Kanama 2010 amaze guhamagaza abatangabuhamya babarirwa muri  20.

Ngirabatware afite impamyabushobozi y'ikirenga yakomoye muri kaminuza ya Fribourg mu Busuwisi. Mu gihugu cye yabaye mwalimu wa Kaminuza y'u Rwanda kuva mu 1986 kugeza mu 1994, hanyuma aba minisitiri w'imigambi ya Leta kuva mu 1990 kugeza mu 1994. 

Ari mu buhungiro guhera muri Nyakanga 1994, yakoze mu bigo binyuranye by'ubushakashatsi muri Gabo no mu Bufaransa.

Ngirabatware yatawe muri yombi mu Budage ku itariki ya 17 Nzeli 2007, ubu akaba ari mu maboko ya TPIR kuva ku itariki ya 8 Ukwakira mu 2008.

Ni umukwe wa Kabuga Felisiyani, ushakishwa cyane na TPIR.

PU/ER

© Agence Hirondelle