23.06.08 - TPIR/ABASILIKARE II - JENERALI NDINDILIYIMANA YARANGIJE KWIREGURA

Arusha, ku wa 23 Kamena 2008(FH) - Uwari umukuru wa Gendarmerie y'igihugu cy'u Rwanda, Jenerali Agusitini Ndindiliyimana, arahamagarira abanyafurika kwikemurira bo ubwabo ibibazo byabo. Ibyo yabivuze tariki ya 23 Kamena ubwo yarangizaga kwiregura ubwe mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rufite icyicaro Arusha, muri Tanzaniya.

1 minTemps de lecture approximatif

Ndindiliyimana uhakana ibyaha aregwa birimo jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n'ibyaha byo mu ntambara, yari yatangiye kwiregura tariki ya 16 Kamena.

Ashingiye ku biherutse kubera muri Kenya n'imvururu ziri kubera muri Zimbabwe yagize ati « Twebwe Abanyafurika tugomba gukemura ibibazo byacu ».

Yakomeje agira ati « umuryango w'abibumbye ntiwashoboye kugera ku nshingano zawo », mu gihe cya jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994.

Mu gihe cya jenoside yahitanye abantu babarirwa mu bihumbi magana inani, abenshi muri bo ari Abatutsi, umuryango w'abibumbye wari ufite mu Rwanda ingabo zari ziyobowe n'Umunyakanada Jenerali Romeo Dallaire.

Ndindiliyimana yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu we mu gusana u Rwanda ati « Tugomba kubona umuti w'ibibazo biriho ».

Yarangije ahamagarira urukiko gushakisha « ubutabera nyabwo » no kwihatira « gucukumbura ukuri».

Mu gihe cyose cy'ubuhamya bwe yavuze ko atigeze abogama mu kazi, kandi ko yagerageje gukora uko ashoboye kose, kugira ngo arengere ubuzima bw'abantu mu gihe cya jenoside.

Yavuze ko nyuma y'itariki ya 6 Mata 1994, Gendarmerie yari ihugiye by'umwihariko mu kwirwanaho kubera ibitero by'ingabo za FPR, ko itashoboraga kwita uko bikwiye ku mutekano w'abaturage.

Nyuma y'ubwo buhamya urugereko rwatangiye kumva abatangabuhamya bashinjura major Francois-Xavier Nzuwonemeye, wahoze ayoboye umutwe w'imbanzirizagutabara.

Abandi bakurikiranywe muri urwo rubanza ni Jenerali Agustini Bizimungu, wahoze ari umugaba w'ingabo, na Kapiteni Inosentit Sagahutu wayoboraga rimwe mu mashami y'umutwe w'imbanzirizagutabara.

Urubanza rwabo rwatangiye kuburanishwa muri Nzeli 2004.

PU/ER

© Agence Hirondelle