Mbere y'iryo tegeko ngenga rishya ryemejwe mu kwezi gushize, inkiko Gacaca zari zemerewe gucira imanza ibyaha byose bijyanye na jenoside, usibye abaregwaga ibyaha byo gukorera abagore ibya mfura mbi n'ibyo gutegura no kuyobora ibikorwa bya jenoside.
Umubare w'abo bantu baregwa ibyo byaha byo gusambanya ku ngufu, bagombye gutangira gucirwa imanza mu kwezi gutaha, uragera mu 6.808, muri bo hakaba hari ababa hanze y'u Rwanda nk'uko byemezwa n'ikinyamakuru Izuba, gisubira mu magambo ya Domitila Mukantaganzwa, umunyamabanga nshingwabikorwa w'urwego rw'igihugu rushinzwe inkiko Gacaca.
Ikinyamakuru kiravuga ko izo manza zizabera mu muhezo, nk'uko Madamu Mukantaganzwa yabivuze mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru.
Iryo tegeko ngenga rishya riteganya ibihano kuva ku mwaka 1 kugeza kuri 3 y'igifungo, k'uwo ari we wese uzamena ibanga rijyanye n'izo manza zo mu muhezo nk'uko icyo kinyamakuru kibivuga.
Gacaca ntiziyoborwa n'abacamanza babyigiye, ahubwo ziyoborwa n'abantu batowe n'abaturage bishingiye ko bazwiho kuba inyangamugayo, nk'uko byahoze kera mu kinyarwanda aho imanza zacibwaga n'abakuze bicaye ku gacaca.
Madamu Mukantaganzwa yasobanuye ko izo nyangamugayo zizaca izo manza zijyanye no gukorera abagore ibya mfura mbi, zatowe mu nyangamugayo zari zisanzweho kandi zigahabwa amahugurwa azazifasha gutunganya uwo murimo.
PU/ER
© Agence Hirondelle