26.06.08 - RWANDA/AMAGEREZA - ABAFUNGWA NITIBAZONGEZA KUGEMURIRWA IBYO KURWA

Arusha ku wa 26 Kamena 2008(FH) - Leta y' u Rwanda yatangaje kuwa 25 Kamena icyemezo gishya kibuza kugemurira imfungwa kuva tariki ya mbere Nyakanga uyu mwaka.

Republier

Icyo cyemezo gishya, cyatangajwe na minisitri ushinzwe umutekano mu gihugu, Musa Fazil Harerimana ubwo yari mu karere ka Ngoma mu ntara y'iburasirazuba.

Radio Rwanda isubira mu magambo Harerimana yavuze, iragira iti « kuva ku itariki ya 1 Nyakanga birabujijwe kugemurira imfungwa kubera ko Leta y'u Rwanda isanga ibiryo itanga muri za gereza bihagije ». Irakomeza igira iti « Urujya n'uruza rw'abantu bagemurira imfungwa, rubuza abagemura gukora indi mirimo ».

Icyo cyemezo ntikireba abagore batwite, abonsa cyangwa abarwayi baba baragenewe imirire yihariye n'umuganga wemewe na Leta.

Nk'uko byemezwa n'urugaga nyarwanda ruharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu LIPRODHOR, gereza 14 z'u Rwanda zabarirwagamo abantu bagera kuri 59.590 mu ntangiro z'uyu mwaka.

Muri uwo mubare harimo abagore 3.572 barimo ababana n'abana babo bonka bagera kuri 375 nk'uko byemezwa na LIPRODHOR.

PU/ER

© Agence Hirondelle

Republier
Justice Info est sur WhatsApp
Découvrez notre première Chaîne WhatsApp et recevez, en temps réel, une notification pour chaque publication mise en ligne sur notre site, avec un résumé et des extraits ou citations. Chaque soir, vous aurez accès à notre revue des dépêches AFP du jour. Chaque fin de semaine, un récapitulatif de nos publications.